ITANGAZO.
Ubuyobozi bw’Indangaburezi College of Education (ICE) buramenyesha abantu bose bifuza kwiga muri iryo shuri
ko mu kwezi kwa Gashyantare 2014 rizongera kwakira abandi banyeshuri mu nyigisho risanzwe ritanga arizo:
Ø Uburezi bw’abana b’incuke/Early Childhood Education
Ø Icyongereza, Igifaransa n’Uburezi/ Education in English and French
Ø Icyongereza, Ikinyarwanda n’Uburezi/Education in English and Kinyarwanda
Ø Icyongereza, Igiswahili n’Uburezi/Education in English and Swahili
Ø Ikoranabuhanga, Ubumenyi bw’isi n’Uburezi/Education in Computer Science and Geography
Ø Ubukungu, Ubumenyi bw’isi n’Uburezi/Education in Economics and Geography
Kwakira ibyangombwa bisabwa abifuza gukurikirana izo nyigisho bizakorwa kuva taliki ya 4 MUTARAMA 2014
kugeza taliki ya 25 MUTARAMA 2014 ku cyicaro cy’iryo shuri kiri mu Karere ka RUHANGO mu ntara y’
AMAJYEPFO.
Ushaka kwiyandikisha yitwaza ibi bikurikira:
1. Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye iriho umukono wa Noteri
2. Indangamanota z’imyaka itatu ya nyuma y’amashuri yisumbuye
3. Fotokopi y’indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kiyisimbura
4. Amafoto 2 magufi y’ibara
5. Urupapuro rwerekana ko yishyuye amafaranga yo kwiga dossier angana na 10.000 frw , yishyuwe kuri
Comptes zikurikira:
- 00085-0490623-42 iri muri Bank ya Kigali(BK)
- 019-1200070 iri muri Fina Bank
Abifuza ibisobanuro birambuye bagana icyicaro cy’iryo shuri cyangwa bakabisaba bakoresheje iyi e-mail
address: indangaburezi@gmail.com <mailto:indangaburezi@gmail.com>. Bashobora no guhamagara izi nimero
za telephone: 0788225084; 0725872027; 0728742666;0788597391
ICYITONDERWA: Amasomo azatangwa muri gahunda eshatu:
- Gahunda ya kumanywa (Day Program)
- Gahunda ya Nimugoroba (Evening Program)
- Gahunda y’Impera z’icyumweru (Weekend Program)
INDANGABUREZI COLLEGE OF EDUCATION (ICE) ibahaye ikaze.
Ubuyobozi bw’ INDANGABUREZI COLLEGE OF EDUCATION